Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa ko u Rwanda rwubakiye ku mutekano kandi ntakizawuhungabanya



Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gushimangira ko umutekano w’u Rwanda nta kizawukoma mu nkokora kuko uzahoraho.

Yabivuze kuri uyu wa Kane taliki 04 Nyakanga 2024 ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30. Yongeyeho ko politiki y’igihugu kugeza ubu ishingiye ku ntego no kubazwa inshingano.

Ati: Politiki yacu uyu munsi, ishingiye ku kugira intego no kubazwa inshingano. Ni yo nzira yacu abanyarwanda yo gutuma tugira ubuzima bwiza. Politiki yacu ntizigera iba igikoresho cyo guheza no kubabazanya."

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko u Rwanda rutajya rushotorana kuko ruzi icyo amahoro avuze, icyakora rwirwanaho mu gihe rwaba rushyizwe mu byago. Ati" u Rwanda ruhora rushaka amahoro ku giti cyacu , kuri buri umwe ndetse no mu karere. Iyo hakenewe ibikorwa byo gufasha u Rwanda ntirwabura.

Yavuze ko hari abantu bari hanze batumva abanyarwanda aho bamwe muri bo ndetse ngo bashaka gusenya ibyagezwe, bakoresheje inzira zitandukanye zirimo no gukoresha murandasi (Internet).Yongeyeho ko indangagaciro abanyarwanda bafite ntawe uzazibakuraho.

Mu butumwa yageneye urubyiruko by’umwihariko abavutse nyuma y’imyaka 30 ishize, yababwiye ko u Rwanda rukeneye kurindwa. Ati " Iki gihugu ni icyanyu gikeneye kurindwa no kukirwanirira kikarushaho gutera imbere. Kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanyutse cyangwa rutagihari."

Perezida Kagame yashimiye inshuti n’abashyitsi bifatanyije n’u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora 30.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.