Kwamamaza

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

 


Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC), nyuma yo kubahamya ibyaha birimo icyo guhunga M23 ubwo bari bahanganye na yo mu mirwano.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga ni bwo aba basirikare bakatiwe urwo gupfa.

25 bahamijwe ibyaha bari muri 32 bari bakurikiranweho "guhunga umwanzi, gusesagura amasasu ndetse no gusahura imitungo y’abaturage".

Ni ibyaha bakoreye muri Teritwari ya Lubero mu mpera z’icyumweru gishize, aho inyeshyamba za M23 zigaruriye uduce dutandukanye nk’imijyi ya Kanyabayonga na Kirumba.

Umusirikare umwe mu baregwaga yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubujura, mu gihe bane b’igitsina gore bo bagizwe abere kuko nta bimenyetso bibashinja byigeze biboneka.

Hagati aho Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Mbuyi Reagan, yashimye icyemezo cy’urukiko rwakatiye urwo gupfa bariya basirikare; agaragaza ko kigiye gutuma abandi basirikare bifuzaga kuva mu birindiro byabo birinda guhunga batabanje guhabwa amabwiriza n’ababakuriye.

Muri Werurwe uyu mwaka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasubijeho igihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka 20 kidashyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo guhangana n’abasirikare bagambanira igihugu ndetse n’abandi bantu bahungabanya umutekano wa RDC.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.