Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine arasaba ibihugu kumufasha kurwana n'Uburusiya



Perezida Volodymyr Zelensky akomeje gutakambira amahanga ayasaba ubufasha. Ibi yabitangaje nyuma yuko Uburusiya bugabye igetero cyarutura cya misire kuri Ukraine.

Ubufasha yasabye n’ubwo kumuha intwaro zo kurinda ikirere cya Ukraine nyuma y’uko agabweho igitero cya misire cyahitanye abantu barindwi harimwo n’abana babiri.

Iki gitero cy’Uburusiya cyagabwe mu mujyi wa Vilniansk, hafi y’agace ka Zaporizhzhia , gikomeretsa abagera kuri 31, nk’uko abategetsi ba Ukraine babivuga. Bose hamwe, abasivire nibura 11 nibo bishwe abandi 37 barakomereka mu bitero bya misire byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize mu turere dutandukanye twa Ukraine.

Zelensky yanditse kuri Telegram ati: " turasaba ubufasha buri wese kuko abaturage bakomeje kwicwa n'ibitero bikomeye." Yongeyeho ko  uburyo bwo kwirinda , bwaba ubwo gusenya ibibunda by’Uburusiya birasa ibisasu bya misire, gukoresha ibirwanisho birasa kure.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.