Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa arabaza Tshisekedi icyo yakoze mu kurwanye M23!



Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Lamuka ryasabye ibisobanuro umukuru w’igihugu na guverinoma ku ifatwa ry’imijyi ya Kanyabayonga na Kayina, iherereye muri teritwari ya Lubero, hafashwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Ku wa gatandatu, tariki ya 29 Kamena, nibwo umuvugizi wa Lamuka, Prince Epenge, yagaragaje iki cyifuzo mu itangazo i Kinshasa. 

Yashimangiye ko ari ngombwa kumenya icyakozwe mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo leta ihagarike inyeshyamba za M23 muri ako karere.

Ati: “Ihuriro rya Lamuka rirasaba ibisobanuro, Bwana Felix Tshisekedi atubwire icyoari gukora mu burasirazuba n’ibiteganyijwe kugira ngo iki kibazo nticyongere kwisubiramo."

Yashimangiye ko abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru bakeneye umutekano no kurindwa kugira ngo bashobore guhinga imirima yabo no kwibeshaho. Akomeze agira ati: "Bashobora kujya mu murima, ariko icyo bashaka ni icyemezo cy’uko batazicwa na ADF na FDLR".

Iki cyifuzo cyaje nyuma y’amasaha make Kanyabayonga na Kayina hafashwe n’inyeshyamba za M23. Iyi mijyi yombi yo muri Lubero abaturage bayo barayitaye, bahungira ahri umutwkano wizewe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.