Dore impamvu abantu bashaka kureka kunywa inzoga bibagora
Kureka inzoga ni urugendo rutoroshye abantu benshi bahura nazo.
Urugendo rukubiyemo inzitizi zitandukanye z'umubiri, imitekerereze, ndetse
n'imibereho. Gusobanukirwa n’impamvu zingenzi zatuma utareka inzoga, bishobora
kugufasha gukemura iki kibazo no gufata ingamba zifatika.
Guta umutwe no gushaka ukuba hafi
Umubiri wabaswe n'inzoga, ugira ibimenyetso byo kwigunga n’ibindi
binyuranye iyo uhagaritse kunywa inzoga. Ibi bimenyetso birashobora gutandukana
bitewe n’impamvu runaka. Twavuga guhangayika no guhinda umushyitsi, kugira
ikibazo cyo mu mutwe ndetse no kubona ibidahari. Reroiyo byarenze, kunywa
inzoga buri gihe, biha uyinywa kumva bimwihanganishije. Ubwo umubiri usaba
inzoga nyinshi kugira ngo wiyibagize ingaruka zimwe na zimwe, bigatuma kureka
bigorana kuko uba wirinda gusubira mu bubabare.
Kugira irari no Kwishingikiriza ku marangamutima
Mu mitekerereze, inzoga zitera sisitemu yo gushimisha (guhemba)
ubwonko, bigatera irari rikomeye. Abantu benshi bakoresha inzoga nk'uburyo bwo
guhangana n'imihangayiko, kwigunga, cyangwa kwiheba, bigatuma bigorana
kubihagarika, igiye uri umunyantege nke. Byongeye kandi, kunywa inzoga cyane
ubuzima n’imyitwarire bisanzwe, ibyo bihuriweho n’abahuje imico cyangwa ibyo
bakora, ahantu, cyangwa igihe runaka. Ibyo bikagora cyane mu kureka inzoga.
Imyitwarire mbonezamubano n’umuco
Imibereho isanzwe y’abantu benshi ikubiyemo kunywa inzoga. Ibyo
bitera igitutu cyangwa agahato ko kuyinywa bityo kwifata bikagorana. Mu mico myinshi,
kunywa inzoga n’ibintu bisanzwe, gufata icyemezo cyo kuyireka, bituma kumva ko
uraba uri wenyine cyangwa ugasuzugurwa. Byongeye kandi, kuboneka cyane
kw’inzoga ndetse byoroshye, bituma gufataumwanzuro no kwirinda kuyinywa
bigorana.
Uburyo bwo guhangana n’ibi bibazo
Nubwo hari ibibazo, kureka inzoga birashoboka, iyo wafashe
n’ingamba nziza. Ushobora guterwa inkunga n’inshuti, umuryango, hamwe n’itsinda
nka Alcoholics Anonymous (AA) ishobora kukugira inama nzima zigufasha
guhagarika kunywa inzoga.
Ushobora kandi guhabwa ubufasha bw'umwuga, harimo nk’ubujyanama
n’ubuvuzi bushobora gufasha mu guhangana n’ibimenyetso byo gucibwa, kwifuza,
kimwe n’ibibazo by’amarangamutima. Kwiga imico mishya kandi mizima ni ibikorwa
byafasha kureka kunywa inzoga.
Muri byo twavuga nko gusobanukirwa n’ingaruka mbi z’inzoga n’ibyiza byo kuzireka, gukora imyitozo ngororamubiri, n’ibindi.
No comments