Kwamamaza

Nyarugenge: Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza yafashwe n’inkongi y’umuriro itabarwa hakiri kare



Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza yo mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro itabarwa hakiri kare.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024 nibwo inyubako ya Makuza Peace Plaza yagaragaye iri gucumba umwotse.

Amakuru avuga ko Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, iri mu bikorwa byo kuyizimya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangarije ko inkongi ikimara gufata iyi nzu inzego z’umutekano zihutiye gutabara.

Ati "Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kuhagera kugira ngo barebe niba nta bantu n’ibintu bari muri iyo nyubako kugira ngo batabarwe hakiri kare".

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ibyangijwe n’iyi nkongi amakuru arambuye araza gutangazwa bimaze kubarurwa.

Ibi bibaye mu gihe kandi hashize iminsi mike Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) isabye ko hongerwa ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro mu mijyi yunganira Kigali kugira ngo hizerwe umutekano w’abaturage.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.