Kwamamaza

Umunyakenya, Webo Lawrence watozaga abanyezamu b’ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana nayo.



Umunyakenya, Webo Lawrence watozaga abanyezamu b’ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana nayo ku bwumvukane bwabo bombi.

Uyu mutoza yatangaje ko yamaze gutandukana n’iyi kipe y’abafana benshi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024 nibwo uyu mutoza ukomoka muri Kenya yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yamaze gutandukana na Rayon Sports.

Yanditse ati: “Byari ibihe bihindagurika ariko bishimishije kwita Rayon Sports mu rugo hanjye ha kabiri. Nishimira cyane ibihe byiza twagiranye, abafana buzuye amarangamutima yo gushaka intsinzi…”

Asoza agira ati: “Ni igihe cyo gutangira ubuzima ahandi kandi mbifurije ishya n’ihirwe mu mwaka w’imikino ugiye kuza. Muzibuke ko nzahora ndi Gikundiro, Ikipe imwe, inzozi zimwe”.

Uyu mutoza wakiniye Rayon Sports mu 2006-2009 yayigarutsemo muri Mutarama uyu mwaka nk’umutoza w’abanyezamu aho yari asimbuye Umugande, Samuel Mujabu Kawalya. Lawrence yatoje amakipe nka AFC Leopards n’ikipe y’Igihugu ya Kenya ‘Harambe Stars’.

Webo Lawrence aje yiyongera ku mutoza mukuru Julien Mette na we watandukanye na Rayon Sports mu kwezi gushize.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.