Nyanza : Abakecuru babiri barakekwaho gukubita umugore akarinda avamo Umwuka!



Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Shyira mu mudugudu wa Rucyamu birakekwa ko abacyecuru bishe umugore.

Amakuru avuga ko umugore witwa NYIRANGARUYE Esther w’imyaka 40 wari acumbitse kwa MUKARUSAGARA Anne Marie w’imyaka 60 basanze yapfiriye mu nzu.

Amakuru atangwa n’abaturage batuye muri kariya gace nuko bikekwa ko yaba yarakubiswe n’umugore witwa NYIRANEZA w’imyaka 61 ndetse n’undi witwa UWIZEYIMANA Francine w’imyaka 44.

Nyakwigendera bikekwa ko yakubiswe taliki ya 08 Nyakanga 2024 ubwo yarari ku santere nyuma ku wa 10 Nyakanga 2024 ajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Busoro bamuha imiti.

Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 nibwo abaturanyi be bemeje ko yapfuye. RIB ikaba yatangiye iperereza.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.