Burkina Faso: Hemejwe itegeko rihana ibikorwa by’ubutinganyi



Ubutegetsi bwa gisirikare muri Burkina Faso bwatangaje ko buciye ibikorwa by’ubutinganyi, bituma iki gihugu kiba igishya cyo muri Afurika kirwanyije umubano w’abatinganyi nubwo ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba byamagana bikomeye abibasira abatinganyi.

Ubutinganyi bwari busanzwe bwangwa muri iki gihugu gikomeye ku mibereho ya kera cyo muri Afurika y’uburengerazuba, ariko nta na rimwe bwari bwarigeze butangazwa ko butemewe n’amategeko.

Minisitiri w’ubutabera Edasso Rodrigue Bayala yavuze ko leta y’aka gatsiko ubu yemeje itegeko rigira ubutinganyi icyaha gihanwa n’amategeko, ariko nta yandi makuru yatanze nk’uko tubikesha BBC.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Burkina Faso mu mwaka wa 2022, ndetse cyahinduye icyerekezo cy’igihugu, cyerekeza amaso ku Burusiya nyuma yo gucana umubano n’u Bufaransa bwahoze bukoloniza Burkina Faso.

Iri tegeko rishya, rigitegereje kwemezwa n’inteko ishingamategeko igenzurwa n’igisirikare ndetse rigashyirwaho umukono n’umukuru w’agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi Kapiteni Ibrahim Traoré, ryemera gusa gushyingirwa kwo mu idini hamwe no gushyingirwa kwa gakondo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.