Rutsiro: Basobanuye uko abagabo bakubitwa bakanabuzwa kunywa inzoga ngo kuko ari iy’abagore



Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Kigeyo bavuga ko bahangayikishijwe n’abagabo bakubitwa n’abagore babo bakanababuza kujya ku kabari bababwira ko batemerewe kunywa inzoga ngo kuko inzoga ari iy’abagore atri iy’abagabo.

Ubwo umunyamakuru wa BTN yageraga muri aka gace umwe muri aba baturage yamubwiranye agahinda ati: “Badakubitwa se ubu umugabo ukivuga ni nde? Oya ntawe”.

Umugore wavuganye n’umunyamakuru na we yashimangiye ko abagabo bakubitwa aho yagize ati: “Ni ukubakubita bakagira ubwenge. Tukabakubita bagashyira ubwenge ku gihe”.

Undi ati: “Dore ndashaje mfite imyaka 70, ntabwo umugore ajya aho ategekwa”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko uretse kuba bamwe mu bagabo bakubitwa n’abagore bishakiye ngo banabasuzugurira mu ruhame. Umwe ati: “Nonese yakwita imbwa ukamwica?”

Bakomeza bavuga ko umugabo ushaka amahoro mu rugo rwe amafaranga yose yakoreye agomba kuyageza mu rugo akayahereza umugore nta gacupa afasheho ngo kuko abo bagore bababuza kujya mu tubari bababwira ko inzoga atari iz’abagabo.

Aba bagabo banavuga ko nta burenganzira bafite ku mitungo yo mu rugo ngo kuko babubuzwa n’abo bashakanye. Umugabo umwa ati: “Ntabwo nakwirarira, nta kintu natanga mu rugo ngo ni icyanjye. N’uyu mupanga sinawugutiza”.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.