Umuhanzi wo muri Nigeria, Oladapo Oyebanjo, (D’banj) yashimiye Don Jazzy wamufashije murugendo rw'imyaka 20 mu muziki.

Umuhanzi wo muri Nigeria, Oladapo Oyebanjo, ufite izina rya stage "D’banj,” yatangaje ko urugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka 20 ibyo yagezeho byose bitari gushoboka iyo atagira Michael Ajereh, uzwi cyane ku izina rya Don Jazzy wamufashije akamuba hafi.

Ku wa kabiri, uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko nibwo yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram maze asangiza abamukurikira amashusho yo gushimira Don Jazzy no kumutumira mu birori byo kwizihiza isabukuru yimyaka 20 amaze akora umuziki.

Yasobanuye ko imyaka 20 amaze akora umuziki yaranzwe n’ubuvandimwe, kumuba hafi bakishimana ndetse no kuba yaramuteye inkunga mu buryo bukomeye, aboneraho kumuha ubutumire bwo kwizihiza isabukuru y’iyo myaka.

D’banj yaranditse ati: "Urugendo rwanjye rw’imyaka 20 ntirushoboka utarugizemo uruhare @donjazzy!"

Yakomeje agira ati: "Mugihe twembi twizihiza imyaka 20 muri uru ruganda, nibutse ibintu bitabarika twibukiranya twembi n’intambwe twasangiye."

Don Jazzy na we yasubije ubwo butumwa agira ati: “Biracyagora kwizera ko hashize imyaka 20, muvandimwe. Urakoze kubwa byose. Imigisha myinshi. ”

Ibiro Ntaramakuru bya Nijeriya (NAN) bitangaza ko Don Jazzy, umwe mu batunganya umuziki muri Nigeriya akaba n’umuyobozi mukuru wa Mavin Records, mu 2004 aribwo yashinze inzu yafashaga abahanzi ya Mo’Hits Records ari kumwe na D’banj.

D’banj yari yatangaje ko gahunda ye yo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki izabera ahitwa New Afrika Shrine i Lagos

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.