Ukraine yatangaje ko yasenye ikigo k'imyitozo y'indege za drones mu Burusiya kigahitana abatari bake!



Ukraine iravuga ko yasenye ibirindiro by’u Burusiya byakoreshwaga mu kohereza indege zitagira abadereva (drones) zakozwe na Iran no mu guhugura abasirikare bazikoresha.

Amafoto yerekana isenywa ry’ubu bubiko yashyizwe ahagaragara n’Ingabo za Ukraine zirwanira mu mazi nyuma y’amakuru y’iturika rihambaye hafi y’ikibuga cy’indege cy’u Burusiya giherereye mu karere ka Krasnodar.

Moscou ntiragira icyo itangaza kuri aya makuru, ariko yavuze ko yarashe indege zitagira abaderevu nyinshi muri ako karere mu ijoro ryo ku wa Gatanu nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Abayobozi b’ingabo zirwanira mu mazi i Kyiv bavuze ko abigisha benshi ndetse n’abasirikare b’abanyeshuri bigishaga gukoresha indege zitagira abapilote za Shahed zakozwe na Iran bishwe muri icyo gitero, bavuga ko cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

Mu nyandiko banyujije kuri Telegram, abayobozi b’ingabo zirwanira mu mazi muri Ukraine bavuze ko iki gikorwa cyateguwe kandi cyakozwe ku bufatanye n’inzego z’ubutasi za Ukraine.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.