Abakuwe mu ishyamba rya Gishwati na Mukura barinubira gutuzwa mu nzu imwe ari miryango myinshi



Imwe mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma yo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Ruhango igaragaza ko ibangamiwe bikomeye no kubana mu nzu imwe ari imiryango myinshi ku buryo nijoro bigorana kugira ngo babe bakora amabanga y’urugo.

Aba baturage bavuga ko bahoze batuye mu mashyamba ya Gishwati na Mukura, nyuma baza kubakwirwa n’ubuyobozi, batuzwa mu murenge wa Ruhango, mu kagari ka Gihira, mu mudugudu wa Bitenga ho mu karere ka Rutsiro. Gusa bakihagezwa bose ntibahise batuzwa bityo ngo hakaba hari imiryango yagiye yiyunga ku yindi bakabana mu nzu imwe.

Nyuma y’uko bahageze abari urubyiruko nabo uko bagenda bakura bagashaka ngo bibagora kubaka kubera nta mikoro cyangwa ubutaka bwo kubakaho bityo bagahitamo kuguma mu nzu z’ababyeyi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Bisangwabagabo Sylvestre yabwiye Radio/TV10 dukesha iyi nkuru ko iyi miryango izagenda yubakirwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.