Uhagarariye ubutasi bw'u Bubiligi yagize icyo atangaza ku mikorere ya Leta y'u Rwanda n'ubutasi bwayo

Published from Blogger Prime Android App

Ubutasi bw’u Bubiligi buravuga ko bwemera ko ibyo u Rwanda ruvugwaho biterwa no kudashaka ko hagira ushaka guhungabanya umutekano warwo cyangwa kurusubiza mu icuraburindi rwanyuzemo harimo n’Abanyarwanda baba muri diaspora.

Ibi byatangajwe muri filimi mbarankuru itavugwaho rumwe yibasira ubutegetsi bw’u Rwanda iherutse gushyirwa ahagaragara bise Rwanda Classified, aho abayiteguye bashinja inzego z’ubutasi z’u Rwanda gukurikirana abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza no mu mahanga.

Abakoze iyi filimi basuye Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare rw’u Bubiligi (Service Général du renseignement et de la sécurité). Umuyobozi mushya w’uru rwego, Général-Major Stéphane Dutron yagize icyo avuga ku butasi bw’u Rwanda.


Ati " Ntekereza ko urebye amateka y’u Rwanda, iyo wongeye gutekereza Jenoside yakorewe Abatutsi, ntekereza ko ubutegetsi buriho buhangayikishijwe n’ibyo bintu, bushaka uko bishoboka kose kwirinda ko igice runaka cya diaspora yarwo batazabasha kongera gusubiza igihugu mu bibazo by’amakimbirane kandi byasenya kuri bose. Ndatekereza ko ari yo mpamvu nyamukuru y’ibikorwa byabo hanze y’imipaka yarwo."

Abajijwe icyo u Rwanda rwikanga kuri abo bantu bo muri diaspora, yagize ati " Nkeka ko bakurikiranira hafi diaspora, ko bashaka kumenya icyo iyo diaspora ishobora gukora....gishobora guhungabanya ubutegetsi bwa Kigali."

Published from Blogger Prime Android App

Kuri uyu wa Mbere ushize ubwo yaganiraga na RBA, Perezida Paul Kagame yagarutse ku nkuru zimaze iminsi zandikwa ku Rwanda zikubiye mu cyiswe ’Rwanda Classified’, avuga ko abanyamakuru n’abandi bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, bataye umwanya wabo.

Perezida Kagame yagaragaje ko amaze iminsi abona iby’abashaka guharabika u Rwanda ndetse anakomoza ku itsinda ry’abanyamakuru 50 mu cyiswe Rwanda Classified.

Ati “Maze iminsi mbona itsinda ry’abanyamakuru bubuye intwaro ngo baturwanye ariko bari gutakaza umwanya wabo. Bakabaye barakosheje ayo mafaranga n’ingufu zabo mu bindi. U Rwanda rurahari, ruri gutera imbere buri mwaka badahari.”

Perezida Kagame yavuze ku banenga u Rwanda bashingiye kuri demokarasi yarwo, birengagije ibibazo bafite iwabo cyangwa se ibyo u Rwanda rufite bagizemo uruhare.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.