Kwamamaza

I Huye habereye intambara y'abashumba n'abakarani rubura gica barindwi bakomerekeramo.

Published from Blogger Prime Android App

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, abashumba barwanye n’abakarani, bamwe bakubita abandi imyase n’ibibando, abandi na bo babakeba bakoresheje za najoro ku buryo hari abajyanywe kwa muganga ari inkomere.

Umwe mu batuye mu Irango wahageze impande zombi zasakiranye, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru, ko iyo mirwano yashojwe n’abashumba bari baje kwihimura ku bakarani ngo bigeze kubakubita na bo.

Yagize ati “Bari bagize amakimbirane mu bihe byashize, none abashumba bari bagarutse kugira ngo bihorere. Baje bitwaje najoro bifashisha bahira bakajya bakebagura abakarani, abandi na bo bafata imihini n’imyase hanyuma rurambikana.”

Yunzemo ati “Harimo abatarimo bumva basa n’abagiye muri koma, hari abakomeretse ku matwi, mu ijosi, ku maboko......barimo baravirirana, ufite umutima woroshye ntabwo yabireba.”

Ubundi mu Irango hari abakarani babarirwa muri 20, kandi ngo hakunze no kunyura abashumba babarirwa muri 25 biganjemo abaturuka i Ngoma, ariko abashumba baje biyemeje kurwana ni batanu.

Abakomeretse cyane bajyanywe kwa muganga bari barindwi, harimo abashumba batatu n’abakarani bane, ariko babiri mu bakarani ni bo bagarutse nyuma yo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rango, abandi bose ubu bari mu maboko ya RIB.

Babiri mu bashumba batafashwe ngo batashye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko n’ubundi bazagarukana na bagenzi babo batari baje.

Uwahaye amakuru Kigali Today yanavuze ko urebye bose bari basinze, kandi ngo n’ubwo inzoga banywa akenshi ari inzagwa zipfundikiye, iyitwa Zeru Gatatu ari yo ibabasha cyane.

Ikindi, ngo uretse kuba bararwanye n’abakarani, bariya bashumba bakunze kurwana ahantu henshi, basinze, bakajya no mu mirima y’abaturage bakahira imigozi y’ibijumba, ushatse kuvuga agakubitwa.

Published from Blogger Prime Android App

Ku bijyanye n’uko bashobora kuzagaruka bakongera bagateza amahane mu isantere ya Rango, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, avuga ko babifatiye ingamba, cyane ko baba abashumba ndetse n’abakarani bo muri kariya gace babazi bose.

Yagize ati “Tuba tubazi. Turabakurikirana tuganire na bo, tubagire inama, abatarabigizemo uruhare babyirinde, banibutswe ko iyo umuntu akoze ikintu kitemewe n’amategeko hari uburyo bamukurikirana.”

Uretse amakimbirane hagati y’abashumba n’abakarani, mu Murenge wa Mukura hajya havugwa n’abatega abagenzi ku kiraro cya Mukura bakabambura amaterefone cyangwa bakabahohotera.

Icyakora Gitifu Ngabo avuga ko kugeza ubu bo batarabona umuntu ubabwira ko yahahohoterewe, uretse ko bitanababujije gufata ingamba ku mutekano waho, ku buryo abatambuka batagomba kugira impungenge.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.