Safi Madiba yamaze kuba umuturage wa Canada byemewe n'amategeko ni nyuma yo gushaka ibyangombwa igihe kitari gito!

Published from Blogger Prime Android App

Safi Madiba yamaze kuba umuturage wa Canada, nyuma y’uko ahawe ubwenegihugu bw’iki gihugu.

Safi abonye ubu bwenegihugu nyuma y’uko amaze imyaka ine n’amezi ane ashakisha ibyangombwa bimwemerera kuba umuturage wa Canada.

Akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Safi Madiba yashyize hanze icyangombwa cyerekana ko yabonye ubwenegihugu.

Muri Gashyantare 2020 nibwo Safi Madiba yagiye muri Canada, asanze Niyonizera Judith bari barasezeranye mu mategeko ku itariki 1 Ukwakira 2017.

Ntabwo umubano wabo warambye kuko baciye muri rwaserera nyinshi kugeza bahanye gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko ku itariki 25 Mata 2023.

Icyakora bahanye gatanya mu buryo bw’ubwumvikane kuko batigeze bagora urukiko nk’uko Bayisabe Irene umunyamategeko wa Judith Niyonizera yabitangarije

Source: IGIHE

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.