Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyikirijwe impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorate) y’icyubahiro

Published from Blogger Prime Android App

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyikirijwe impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorate) y’icyubahiro, ijyanye n’imiyoborere na politiki ziteza imbere abaturage (Public policy and Management), yayihawe na Kaminuza ya Yonsei University iri mu zikomeye muri Korea y’Epfo no ku Isi.

Perezida Kagame yahawe iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro, kubera uruhare yagize mu miyoborere myiza iteza imbere u Rwanda, ikomeje kubera urugero Ibihugu byinshi ku Isi yose.

Kaminuza ya Yonsei University yahaye Umukuru w’u Rwanda iyi mpamyabushobozi y’icyubahiro, ni imwe zigenga muri Korea y’Epfo, yashinzwe mu 1885, ikaba muri eshatu za mbere zikomeye muri iki Gihugu.

Iyi kaminuza ifite ibigo by’ubushakashatsi 178, ikorana Kaminuza n’amashuri makuru birenga 700 byo mu Bihugu 77 byo ku Isi yose, ikaba kandi iri mu za mbere zigira abanyeshuri benshi muri Korea, aho muri 2015 yigagamo abanyeshuri 4 500, ndetse muri 2012 ikaba yaraje ku mwanya wa mbere mu mashuri makuru na za Kaminuza zitanga ubumenyi bufite ireme muri iki Gihugu.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Nigeria: Abantu 18 bahitanywe n'igitero cy'ubwiyahuzi abandi 30 barakomereka

Abayobozi baravuga ko byibuze abantu 18 bishwe abandi 30 barakomereka mu iturika ritandukanye ry’ibisasu ryahitanye abantu muri Leta ya Born...

Powered by Blogger.