U Burundi kumwanya wa kabiri mu bihugu bikennye ku isi. U Rwanda rubarizwa he?

Published from Blogger Prime Android App
Ikinyamakuru Global Finance cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwiho gukora intonde zigaragaza uko inzego zitandukanye zo ku Isi zirutana mu bijyanye n’imari, cyashyize u Rwanda mu bihugu 26 bikennye kurusha ibindi ku Isi, mu gihe igihugu cy’u Burundi cyaje ku mwanya wa Kabiri mu bihugu bikennye cyane ku Isi.

Iki gitangazamakuru mu gukora uru rutonde cyagendeye kuri raporo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) giheruka gushyira ahagaragara cyerekana uko ibihugu byo ku Isi birutana mu bijyanye na GDP Per Capita Income. Ni urutonde kandi Global Finance yakoze igendeye ku musaruro abaturage bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi babona ku mwaka (GDP Per Capita Income).

Iyi raporo ya Global Finance yerekana ko PPP y’ibihugu 10 bya mbere bikize ku Isi iri ku mpuzandengo ya $110,000; mu gihe mu icumi bya mbere bikennye ku Isi iri kuri $1,500. Ugendeye kuri iyi raporo Luxembourg ni yo iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bikize ku Isi, bijyanye no kuba buri muturage wayo yinjiza byibura $134,743 ku mwaka.

Ku mugabane wa Afurika igihugu kiza imbere y’ibindi ni Seychelles ya 54 ku Isi, kuko buri muturage wayo byibura yinjiza $ 43,151 ku mwaka. U Rwanda ruza ku mwanya wa 26 mu bihugu bifatwa nk’ibikennye kurusha ibindi ku Isi, kuko buri muturage warwo byibura yinjiza $3,367.

Icyakora, u Rwanda ruza inyuma y’ibihugu byo mu karere nka Uganda, u Burundi buza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bikennye, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya kane, Mozambique, Malawi n’ibindi. Muri rusange ibihugu 10 bifatwa nk’ibikennye kurusha ibindi birimo Sudani y’Epfo, kuko umusaruro w’umuturage w’iki gihugu uba ubarirwa muri $455 ku mwaka.

Iki gihugu gikurikirwa n’u Burundi ($916), Repubulika ya Centrafrique ($1,123), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ($1,552), Mozambique ($1,649), Niger (1,675), Malawi ($1,712), Liberia ($1,882), Madagascar ($1,979) na Yemen ($1996).

Published from Blogger Prime Android App

Published from Blogger Prime Android App

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Nigeria: Abantu 18 bahitanywe n'igitero cy'ubwiyahuzi abandi 30 barakomereka

Abayobozi baravuga ko byibuze abantu 18 bishwe abandi 30 barakomereka mu iturika ritandukanye ry’ibisasu ryahitanye abantu muri Leta ya Born...

Powered by Blogger.