Nyanza: Impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yahitanye inzu y'umukozi w'Imana ku bwa mahirwe asohoka ari muzima



Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Rwesero mu Mudugudu wa Rukari ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yapakururaga ibigori, yagonze inzu y’umu Pasitori.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa 13 Kamena 2024 yasenye inzu ya Pasitori Muberandinda Aminadab uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Ubwo iyo modoka y’uwitwa Samuel yapakururaga ibyo bigori, yacitse feri iruhukira mu nzu y’uwo mu Pasitori.

Amakuru avuga ko yasenye igice kimwe cy’inzu ariko inangiza ibikoresho byo mu nzu bya Pasitori Muberandinda uri mu kigero cy’imyaka 80. Gusa iyi modoka ntiyahitanye uyu mu Pasitori wo mu itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa karindwikuko yasohotse muri iyo nzi ari muzima.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.