Kwamamaza

Inkuru y'akababaro ku bafana b'ikipe ya Murera, umukinnyi bari biteze abaciye mu myanya y'intoki



Ikipe ya Mukura Victory Sports yasinyishije imyaka ibiri  umukinnyi wari mu muryango winjira muri  Rayon Sports.

Mu gihe Rayon Sports yari ihugiye ku gusinyisha Fitina Omborenga, Ishimwe Christian na Hakizimana Muhadjiri, Mukura Victor Sports yayiciye mu rihumye, ihita iyitwara umukinnyi Fred Niyonizeye yashakaga.

Uyu musore w’Umurundi ukina inyuma ya ba rutahizamu cyangwa mu kibuga hagati afasha abasatira, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye.

Niyonizeye wabaye umukinnyi mwiza muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Burundi ndetse akanafasha Vital’O gutwara Igikombe cya Shampiyona, yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports ku munsi w’ejo hashize, aho byari byitezwe ko ashyira umukono ku masezerano muri Murera.

Nyuma yo gusinyisha Hakizimana Muhadjiri, ibyo gusinyisha uyu musore Rayon Sports yabigiyemo biguru ntege, birangira Mukura VS imubatwaye.

Iyi kipe yambara umuhondo n’umukara ngo ntiributuze itarasinyisha na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize. Uyu na we arifuzwa cyane na Rayon Sports ndetse kimwe na mugenzi we Fred, na we yagaragaye mu myitozo ya Gikundiro ku munsi w’ejo hashize.

Uyu mukinnyi myshya aje gusimbura Umunya-Cameroon, Bruno Ronie Etoundi wakinaga inyuma y’abataha izamu, uheruka gutandukana na Mukura VS.

Mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, ikipe ya Mukura Victor Sports yasoreje ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 39.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.