Ngororero: Abafashijwe n'Umuryango CSDI kwiteza imbere no kwivana mu bwigunge barivuga imyato



Bamwe mu bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bo mu Murenge wa Jabana, bahamya ko kwibumbira mu matsinda agamije ku bateza imbere byabafashije guhangana n’ akato n’ihezwa bakorerwa muri sosiyete Nyarwanda, basaba kandi ko bakongererwa ubushobozi mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo.

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abayobozi b’umushinga ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (CSDI) watewe inkunga na AHF, ubwo basuraga amatsinda y’abafite Virusi itera SIDA akorera mu Kigo Nderabuzima cya Kabaya mu Murenge wa Jabana.

Ni umushinga ugamije kugabanya akato n’ihezwa bikorerwa abafite Virusi itera SIDA no gushishikariza abantu bose kumenya uko bahagaze, abafite ubwandu bagafata imiti mu rwego rwo gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere.

Abahagarariye amatsinda bagaragaje ko imbogamizi zikomeye bafite zishingiye ku kuba ibyo bari barahawe byo kubafasha kwiteza imbere na CSDI byaragizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Uwingabire Christine utuye mu Mu Mudugudu w’Ihuriro, mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana, avuga ko bashinze aya matsinda bagamije gukangurira abaturage kwipimisha ku bushake Virusi itera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze no kurwanya ubwandu bushya.

Ati“Umuryango wa CSDI waradufashije udutera inkunga tugura amatungo kugira ngo natwe tubashe kwizamura, turamutse twongerewe ubushobozi byadufasha kongera amatungo yacu.”

Atazinda Louis Marie, Umukozi wa CSDI avuga ko n’ubwo hakiri akato gahabwa abafite Virusi itera SIDA, bakora uko bashoboye kugira ngo abibumbiye mu matsinda asaga 40 bafasha, batekanye kandi barusheho gutera imbere.

Avuga kandi ko bakomeje ubukangurambaga bushishikariza abantu kwipimisha bakamenya uko bahagaze, abasanzwemo ubwandu bushya bakagirwa inama y’uko bakwitwara babufashijwemo n’abaganga.

Ati “Twabashyizemo umutima wo kwizigama ku buryo amatsinda akomeje ibikorwa byo kubahindurira imibereho.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA mu mwaka wa 2019-2020 bwagaragaje ko urubyiruko 48%, abagore 22.4% n’abagabo 34.8% bafite virusi itera SIDA bakorewe ibikorwa byo guhabwa akato.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.