Abanyakenya noneho bariye karungu nyuma y’uko umupolisi urashe ku baturage bihagarariye
Abanyakenya bariye karungu nyuma y’uko umupolisi wambaye gisivili afashwe amashusho arasa ku baturage abegereye hafi y’Akarere k’Ubucuruzi ka Nairobi (CBD).
Iyi videwo yerekana umupolisi wambaye ingofero y’umukara, ishati y’ubururu n’ipantaro isa nk’ivu arasisha imbunda ya AK-47 ku mbaga y’abantu bari bahagaze batuje bamureba we na bagenzi be bapakira abigaragambyaga bafashwe mu modoka yabo.
Iyi videwo yarakaje abantu yashyizwe ku rubuga rwa TikTok ikwirakwizwa ku mbuga zose za interineti, yerekana imbaraga abapolisi bamwe bakoresheje mu gucubya imyigaragambyo yamagana izamurwa ry’imisoro.
Muri videwo yasangijwe n’uwitwa Brian Robin, umupolisi na bagenzi be bari bafashe abantu benshi bigaragambyaga babapakiye mu modoka kandi bari hafi kugenda, ubwo umupolisi yafataga icyemezo cyo kurasa mu mbaga y’abantu asa nk’uwishimisha.
Iyi videwo imaze gukundwa n’abantu barenga 200.000, Abanyakenya basabye ko uyu mupolisi atabwa muri yombi kandi bahamagarira ikigo cyigenga gishinzwe kugenzura abapolisi (IPOA) gukora iperereza kuri iki kibazo.
Abanyakenya kandi kuri interineti basangiye amakuru yihariye y’uyu mupolisi arimo izina rye, nimero ya terefone, izina ry’umugore, n’umwaka yinjiye mu gipolisi n’ibindi nk’uko inkuru dukesha Citizen ikomeza ivuga.
Iki kibazo cyazamuye ibibazo byinshi ku gukoresha abapolisi, bambaye impuzankano n’abambaye gisivili bakunze guhisha amasura mu ruhame kugira ngo bafate abigaragambya.
Ingingo ya 1 y’itegeko rigenga igipolisi cy’igihugu ryo mu 2011 itegeka ko umupolisi agomba guhora akoresha uburyo butarimo urugomo kandi agakoresha gusa imbaraga mu gihe inzira ya mbere ntacyo itanga.
Byongeye kandi, imbunda cyangwa imbaraga zica zishobora gukoreshwa gusa mu gihe ingamba zoroheje zidahagije cyangwa umuntu ahatiwe kwirwanaho cyangwa kurengera ubuzima bw’abandi.
No comments