Perezida wa Congo Brazzaville yakiriwe na Vladimir Putin barasinyana amasezera ku bya gisirikare.



Perezida Vladimir Putin yakiriye mugenzi we wa Kongo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso i Kreml. Sassou ni umuyobozi wa Afurika uheruka gusura Moscou, mu rwego rwo kongera umubano n’iki gihugu cy’igihanganjye ku isi.

Putin yashimiye Nguesso ko yagize uruhare mu nama ebyiri z’Uburusiya na Afurika, kandi ko arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bateze imbere ubufatanye bw’ibi bihugu mu bice hafi ya byose.

Ati" Ndavuga ubufatanye mu rwego rwa politiki, kandi vuba aha ubucuruzi n’ubukungu tuzabiteza imbere ku buryo bugaragara . Turabashimira ku bw’imirimo mukorana ku rwego mpuzamahanga. Muri rusange, byose biratugirira akamaro. "

Nguesso ari mu Burusiya kuva ku wa kabiri. Ni urugendo rwe rwa kabiri mu gihugu mu gihe kitarenze umwaka. Muri Nyakanga umwaka ushize, yagiye i St. Petersburg kwitabira inama y’Uburusiya na Afurika.

Uru rugendo ruzasozwa hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye, ku byerekeye ingufu, ubucuruzi n’umutekano.

Gahunda Nguesso ashaka kugeraho kandi ni uguhuza afurika n’Uburusiya. Ati: "Kuganira nawe hamwe n’abandi bayobozi ba Afurika, ni inzira nziza yo guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byacu mu nzego zose, harimo ubukungu, imari, ingabo, n’umutekano. Dukeneye umutekano muri iki gihe."

Putin kandi yahaye Sassou Nguesso igihembo cy’icyubahiro kubera uruhare yagize mu guteza imbere umubano w’Uburusiya na Kongo.

Uburusiya bwagize uruhare mu gushimangira umubano n’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo guhangana n’ibihano bwafatiwe n’ibihugu by’iburengerazuba no kwigunga kubera intambara yo muri Ukraine.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika byafashe icyemezo kidafite aho kibogamiye kuri ayo makimbirane, basaba ko habaho guhagarika imirwano n’ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine n’Uburusiya.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.