Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo impanuka y'ubwato yahitanye abarenga 80

Published from Blogger Prime Android App
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye impanuka y’ubwato yaguyemo abarenga 80 bari mu rugendo mu mugezi wa Kwa, uri mu bilometero 70 uvuye mu Mujyi wa Mushie uri mu Ntara ya Maï-Ndombe.

Amakuru y’iyi mpanuka yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena mu 2024 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Perezidansi ya Congo yavuze ko “Perezida yasabye ko hakorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka, mu rwego rwo kwirinda ko yazongera kuba mu bihe biri imbere.”

Perezida Félix Tshisekedi, kandi yihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikunze kwibasirwa n’impanuka z’amato ahanini bitewe no kutagira imihanda myiza, ibituma benshi bifashisha inzira y’amazi. Iyaherukaga ni iyabaye mu Ukwakira mu 2023, igahitana abarenga 52.

No comments

IZIHERUKA

Muderi Akbar yahesheje Rayon Sports amanota atatu imbere ya Kiyovu Sports

  Rayon Sports yongeye gushimisha abafana bayo, itsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro ...

Powered by Blogger.