Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Bangladesh.

Published from Blogger Prime Android App

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Bangladesh ku butumire bwa mugenzi we w’icyo gihugu.

Kuri uyu wa 12 Kamena 2024, Minisiteri y’Ingabo yanditse kuri X ko ” Intego y’uruzinduko ari ukwagura ubutwererane hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.”

U Rwanda na Bangladesh bisanzwe bifitanye umubabo mu by’Ingabo, dore ko mu 2018, itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryitabiriiye imyitozo ya Gisirikare muri icyo gihugu.

Ni imyitozo yamaze ibyumweru bitatu igamije kubungabunga amahoro, yiswe “Shanti Doot”.

U Rwanda cyari cyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane wa Afurika mu bihugu 24 byari byatumiwe muri iyo myitozo.

Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi guhera mu 2012. Biri no mu bifite umubare munini w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Published from Blogger Prime Android App

Si mu mutekano gusa, kuko ibihugu byombi bisanganwe ubufatanye mu zindi nzego, mu 2023 Leta y’u Rwanda n’iya Bangladesh zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege, azafasha mu guteza imbere ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’Ibihugu byombi.

Impande zombi zizera ko ayo masezerano ari umusingi uzashingirwaho mu kwagura ibikorwa bya sosiyete zitanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.