Mr. Prosper Karame yatangaje ko abamaze iminsi bakora amakosa bamwiyitirira bari gukurikiranwa!



Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi babona ubutumwa bw’uwitwa Mr. Prosper Karame (karapros), unenga ubuyobozi bw’igihugu na gahunda za Leta ndetse akanashyikirana n’abatavuga rumwe na Leta barimo n’abasize bakoze genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.  

Karame Prosper ni Umunyarwanda, wavukiye kandi akanakurira mu Rwanda. Yize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Dominiko Savio ya Rwesero, arangiriza amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu i Kabgayi mu ishami ry’ibinyabuzima n’ubutabire (Bio – Chimie).

Yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande (Butare) yiga ishami ry’ibinyabuzima nyuma aza gukomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu gihugu cy’u Bwongereza muri Kaminuza ya Cardiff.

Yagarutse mu Rwanda akomeza gufatanya n’abandi kubaka igihugu aho yabaye umwarimu mu ishuri rya INES-Ruhengeri, akomereza imirimo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu ishami ry’ubushakashatsi. Ubu abarizwa ku mugabane w’Uburayi, aho yihugurira akanakorera mu gihugu cya Finland.

Mu magambo ye agira ati: “Ibi byose mbikesha ubuyobozi bubereye Abanyarwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Njyewe Prosper Karame nitandukanyije n’abanyibye amakuru ya Konti yanjye ya X (Twitter) bakaba bari kuyikoresha yitwa Mr. Prosper Karame basebya igihugu, nkaba namagana ibyakozwe byose mu izina ryanjye ndetse nisegura ku buyobozi bw’igihugu, Abanyarwanda n’uwo ari we wese waba warahungabanyijwe n’ibiri kunyitirirwa”. 

Asoza ashimira ababibonye bakamugezaho amakuru bakanamuba hafi, kuko byatanze umurongo wo gukemura ibiri kumubaho. Ati: “Mfite icyizere ko abari gukurikirana iki kibazo bazakibonera igisubizo kirambye”. 

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.