Kwamamaza

M23 irashinja imitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC, kwica Inka zigera kuri 29.



Umutwe wa M23 urashinja ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo , kwica inka zirenga 29 mu gace ka Kivuye Mubadahigwa.

M23 yabitangaje binyuze mu itangazo umuvugizi wayo mu bya Politiki Lawrence Kanyuka yashyize ku rubuga rwa X avuga ko abarimo FDLR na Nyatura babuze uko bica abaturage bahitamo kwica inka z’abaturage.

Kanyuka yagize ati" Birababaje kubona Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zibura uko zica abaturage, zikirara mu matungo. Uyu munsi, ku wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2024, inka zirenga 29 zishwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura na FDLR i Kivuye Mubadahunga."

Kuri uyu munsi kandi nibwo muri santire ya Kanyabayongo imirwano yahakomereje hagati ya FARDC na M23. Amakuru avuga ko hari bombe yahaturikiye ikomeretsa abagera kuri bane. Abahaturiye bakaba bavuga ko ishobora kuba yaturutse ku ruhande rw’Ihuriro ry’ingabo za leta. Mu bakomerekejwe harimo abana n’abagore ndetse babari bakaba bakomeretse bikabikabije.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.