Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje umunya-Mexique wishwe n'ibicurane bikomoka ku biguruka
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko umugabo w’imyaka 59 wo muri Mexique yishwe n’ibicurane byo mu bwoko bwa ‘H5N2’ bifata ibiguruka, aba uwa mbere byishe ku Isi, ibyo bicurane bikaba bitari byarigeze bishyirwa mu cyiciro cy’indwara zibasira abantu.
Ibinyamakuru Mpuzamahanga birimo The Guardian, kuri uyu wa 06 Kamena 2024, byatangaje ko bimwe mu bimenyetso byagaragaye kuri uwo mugabo mbere y’uko apfa, harimo kugira umuriro ukabije, kunanirwa guhumeka neza, gucibwamo no kugira iseseme.
Abashakashatsi bagaragaza ko hakwiye kwihutira gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’ibi bicurane , hakanamenyekana ubukana bwabyo mu kuba byakwirakwira mu bantu.
Na OMS yemeje ko ibyo kwandura ‘H5N2’ k’uwo mugabo bitaramenyekana, gusa ibyo bicurane bikaba byari byaratahuwe ku nkoko n’ubundi muri Mexique.
No comments