Uyu munsi Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu batanu bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bwa telefoni
Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, Urwego
rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abantu batanu
bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bwa telefoni, runasubiza ba nyirazo izigera ku
193 yagaruje zari zaribwe.
Umuvugizi wa RIB Dr
Murangira B. Thierry yaburiye abagifite imigambi yo kwiba amatelefone ko
bakwiye kubireka kuko ntaho bazacikira ubutabera.
Yagize ati “Ububasha,
ubushobozi n’ubuhanga bwo gutahura ibyaha turabufite. Abagitsimbaraye ku gukora
ibyaha bakwiye kubireka cyangwa se bakitegura kugongana n’itegeko”.
Dr Murangira yasabye
Abanyarwanda kujya bagira amakenga bakarinda neza ibikoresho byabo birimo
telefone na mudasobwa zabo kugira ngo babirinde abajura, asaba n’abacuruza za
telefoni kwirinda kugura ibijurano kuko ubiguze afatwa nk’umufatanyacyaha
w’uwabyibye.
Dr Murangira kandi
yanasabye abantu kwirinda kugura ama telefoni abonetse yose bahuye nayo bayita
imari kuko ahendutse, kubera ko bagwa mu bihombo iyo zifashwe.
Abafashwe barimo Mutabazi Jean Bosco, usanzwe
ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, Mugisha Irene usanzwe ari umucuruzi,
Mihigo Lanndry ukuramo zimwe muri Applications zo mu matelefone, Ntare Fabrice
ukora akazi k’ubutekinisiye ndetse na Mutabazi Samson.
No comments