Kwamamaza

Impamvu yihishe inyuma y'ubwegure bwa Senateri Mupenzi George yamenyekanye!

 


Mupenzi Gerorge wari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena, yeguye kubera ubusinzi nk’uko amakuru abivuga.

Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena ni bwo Inteko Ishinga Amategeko yanditse ku rubuga rwayo rwa X ko Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Mupenzi; ivuga ko "yeguye ku mpamvu ze bwite".

The New Times yanditse ko ifite amakuru yizewe y’uko ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena, Mupenzi yari yagaragaye mu businzi, ndetse akaba yarafashwe atwaye imodoka yasinze.

Mupenzi George yari umusenateri muri Sena y’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2019, aho yari ahagarariye Intara y’Uburasirazuba.

Uyu mugabo icyakora si we ntumwa ya rubanda wenyine ubusinzi bweguje mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku wa 14 Ugushyingo 2022, Gamariel Mbonimana wari umudepite yeguye nyuma yo kugaragaraho amakosa y’ubusinzi bukabije.

Ku wa 28 Ukuboza 2022, Kamanzi Ernest wari umudepite na we yeguye nyuma yo gufatwa na Polisi atwaye imodoka yasinze.

Cyo kimwe na Senateri Mupenzi, aba bombi mu mabaruwa y’ubwegure bwabo na bo batangaje ko bahisemo kwegura "ku mpamvu zabo bwite".

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.