Abanyeshuri biga muri ETEKA bagaragaje Ikoranabuhanga rizafasha mu gutanga umuburo ku biza

Published from Blogger Prime Android App
Abiga mu Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro rya ETEKA, bagaragaje ikoranabuhanga ryo gutanga imbuzi igihe hari ibiza. Babigaragaje ubwo hizihizwaga Icyumweru cy’Uburezi cy’amashuri Gatolika cyabereye mu Karere ka Muhanga.

Abanyeshuri bakoze robot bagamije gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe bakabuhuza n'ubuzima bisanzwe, nk’ibiza bihangayikishije abaturage benshi muri iki gihe.

Ngabo Frank Salomon wiga muri iri Shuri asobanura ko bamaze kubona ingaruka ibiza biteza bafashe wo gutanga umusanzu bagahanga udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Twaricaye dutekereza ko tugomba igisubizo kirambye wo kuburira nyirinzu ko ibiza bije.”

Ngabo avuga ko inzogera ariyo izajya irangurura ku ijwi rihanitse abantu bose bumva bagakizwa n’amaguru.

Ngendahimana Isaac, umurezi muri ETEKA yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ko mu mashami atatu bafite arimo ubwubatsi, Ubukanishi n’amashanyarazi abayigamo bamuritse udushya abayigamo bahanze.

Ati “Ibyo abanyeshuri biga bigomba kujyana n’ibyo bakora.”

Ngendahimana avuga ko mu dushya tundi abanyeshuri bavumbuye harimo ikoranabuhanga ryo kurinda Umutekano bahuza na Telefoni ya nyirirugo, noneho Umuntu yakomanga ku rugi udahari ukabyumvira kuri iyo Telefoni ngendanwa.

Uyu Murezi avuga ko hari n’akandi gashya bahanze kigisha abaturage uburyo bwo kuvomerera.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi ushinzwe Uburezi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko mu ireme ry’uburezi hakwiriye abana bakwiriye kwiga byimbitse amasomo ari mu mashami bahisemo.

Ati “Muri Kiliziya Gatolika dutanga Uburezi bufite ireme tugakurikirana imyigire ya buri mwana.”

Mgr Rukamba avuga ko bamenya impano buri mwana wese afite abarezi bakamufasha kuzizamura.

Ati “Abiga mu mashami ry’indimi, imibare n’andi yose tubigisha kumenya ayo masomo no kuyashyira mu bikorwa.”

Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi Gatabazi Pascal avuga ko Kiliziya Gatolika ari Umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta mu Burezi.

Ati “ Kugira amashuri menshi ni kimwe, kwigisha neza bikaba ikindi aho dufite amashuri acungwa n’Abihayimana haboneka umusaruro mwiza.”

Uyu Muyobozi avuga ko bashima intambwe nziza abanyeshuri bahanga udushya bagezeho, akavuga ko ikoranabuhanga ku isi uko rigenda ritera imbere, abaryiga mu Rwanda bagomba kujyana naryo.

Muri uyu munsi Mukuru w’icyumweru cy’Uburezi mu Mashuri Gatolika mu Rwanda, hahembwe abanyeshuri bo mu Mashuri abanza bakoze neza ibihangano byabo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.