Imodoka ya depite yafatiwe mu cyuho cyo kwinjiza abimukira b’Abanya-Ethiopia rwihishwa.
Muri Tanzania, imodoka y’umudepite yafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu abimukira b’Abanya-Ethiopia binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bamwe muri abo
bimukira baturuka muri Ethiopia, ngo bafatiwe imbere ya Hoteli bacumbikiwemo
ahitwa i Moshi muri Kilimanjaro, mu gihe abandi barindwi bafatiwe muri iyo
modoka y’umudepite yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8, nayo yasanzwe muri
iyo Hoteli nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Mwananchi.
Mu gihe iyo modoka
yafatwaga, uwo mudepite we ngo ntiyari ayirimo nk’uko byemejwe n’uhagarariye
ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Ntara ya Kilimanjaro, Fakih Nyakunga, wahamije
ko abo bimukira bafashwe n’ubwo hari iperereza rikirimo gukorwa kuri bo.
Yagize ati, “Ni byo
koko abo bimukira bafashwe hifashishijwe camera zishinzwe umutekano (CCTV) muri
iyo hoteli, hiyongeraho n’amakuru Polisi yari ifite, kuko byatumye imodoka
bayigota bayifata batabonye umwanya wo kuyisohokamo”.
“Kuko bakurikiranye
inzira z’umushoferi wari utwaye iyo modoka, kugeza ageze kuri Hoteli, abanza
guparika ajya kugura ikarita yo guhamagara, agarutse asanga Abapolisi bamaze
kugera ku modoka.
Gusa uwo mushoferi ngo yirutse aracika, biza
kumenyekana ko ibaruye ku Mudepite mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania
utaratangajwe amazina”.
No comments