Kwamamaza

Imiryango itegemiye kuri Leta iributsa uruhare rwo gukina ku mikurire y'umwana n'ubwonko bwe.

Published from Blogger Prime Android App
Nyuma y’uko byagaragaye ko hari ababyeyi batumva akamaro gukina bifite mu buzima bw’umwana, u Rwanda n’abafatanyabikorwa, biyemeje gushyiraho politiki ifasha abana kwiga ibintu bitandukanye binyuze mu mikino (Learning through Play).

Abahanga bagaragaza ko iyo abana barimo gukina bibakangura ubwonko, bakagira imbaraga z’umubiri ndetse bakazamura n’urwego rwabo rw’imitekerereze. Binabafasha mu mibanire na bagenzi babo, ndetse bakamenya n’uburyo bwo gukemura amakimbirane mu gihe bayagiranye hagati yabo.

Ibi nyamara hari ababyeyi na bamwe mu barezi b’abana batabisobanukirwa, bamwe bagatekereza ko igihe umwana arimo gukina aba arimo guta igihe, ahubwo bakamuhatira kubihagarika akajya mu yindi mirimo.

Nubwo imirimo itavunanye ku mwana na yo ari ingenzi, ndetse ko ntacyo itwaye, ngo ni ngombwa ko abana bahabwa n’igihe cyo gukina na bagenzi babo.
Published from Blogger Prime Android App

Sarah Challoner uyobora Umuryango witwa Voluntary Service Overseas (VSO)-Rwanda utari uwa Leta, avuga ko biyemeje gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda, mu guteza imbere imyumvire y’akamaro k’imikino mu bana, babinyujije mu mushinga bise ‘Twigire Mu Mikino.’

Mu bandi bashyigikiye iyi gahunda yo kuzamura imyumvire ku kamaro k’imikino mu mikurire n’imitekerereze y’abana, harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF n’umuryango witwa Kina Rwanda.

Mu rwego rwo gushyigikira ubu buryo bwo kwiga binyuze mu mikino, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iherutse kwemeza ko itariki ya 11 Kamena izajya yizihirizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe imikino y’abana (International Day of Play). Kuri iyi nshuro yawo ya mbere mu Rwanda ukazizihirizwa i Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.