Umuhango wo gutaha Stade Amahoro usigaje iminsi ibarirwa ku ntoki gusa

Published from Blogger Prime Android App

Imirimo yo kwagura Stade Amahoro ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, irasa n’iyarangiye ndetse byitezwe ko nta gihindutse izifashishwa mu birori byo kwizihiza "Kwibohora30" tariki ya 4 Nyakanga 2024.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Stade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abazajya baba bayirimo, bazaba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo.

Amarembo y’abanyacyubahiro, azaba ari ku muryango uteganye n’ahahoze Sportview Hotel. Ni ho hazajya hinjirira abagomba kwicara muri VVIP, VIP n’abanyamakuru.

Ni mu gihe abafana basanzwe bazajya binjirira ahagana kuri BK Arena no ku marembo areba kuri Zigama CSS ndetse no ku ruhande rwo Kwa Rwahama.

Imashini zizajya zifasha abafana bashaka kwinjira muri Stade, ku buryo bakozaho amatike yabo imiryango igafungurwa zamaze gushyirwaho, mu gihe na Ascenseur zizamura abantu hejuru nazo zashyizwemo.

Muri Stade Amahoro nshya, hateganyijwe ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.

Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma y’ayo.

Ku bijyanye n’ikibuga, cyararangiye, kuko ubwatsi bugezweho bw’ubukorano buri kubungabungwa kugira ngo bukure neza ndetse uwavuga ko uyu munsi iyi stade ishobora no kuberamo umukino ntiyaba abeshye. Ku ruhande rw’ikibuga, hashyizwe ibyapa byamamarizwaho.

Mu myanya y’icyubahiro hashyizwe ibirahure, ibyumba abayobozi bicaramo byashyizwemo uburyo bukumira amajwi yo hanze ku buryo bashobora kuganira batumva urusaku rw’abafana.

Minisiteri ya Siporo izahabwa ibiro muri iyi stade, aho izakorera na ho haratunganyijwe. Bizaba biri inyuma ku gice kirebana na BK Arena.

Muri Stade hashyizwemo insakazamashusho ebyiri nini, gusa hari n’izindi zizashyirwa mu myanya y’icyubahiro n’aho abanyamakuru bicara kugira ngo babashe gukurikirana umukino neza.

Usibye ibyo, hanze ya Stade hashyizwe ikibuga cy’imyitozo, ndetse hashyirwa n’ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n’icya Volleyball.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 5 Kamena 2024, yatangaje ko imyiteguro y’amatora itazabuza ibirori by’isabukuru ya 30 yo Kwibohora kubaho, ndetse ngo ikazagira umwihariko kandi ikazabera muri Stade Amahoro ivuguruye.

Ati “[Isabukuru yo Kwibohora] turimo turayitegura ndetse nibinagenda neza izabera muri Stade nshya, ntabwo amatora azayibuza, nta nubwo kuyitegura bizabuza ko [amatora] aba kuko kwiyamamaza bizatangira ku itariki 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga, n’isabukuru yo kwibohora izaba nk’uko bisanzwe ariko by’umwihariko kuko ari iya 30.”

Muri Gicurasi 2024, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabwiye Abadepite ko imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro igeze ku rugero rwa 96% ndetse ibisigaye biri gukorwa vuba.

Kuzura kwa Stade Amahoro bizaba igisubizo ku bikorwaremezo bya siporo ku Rwanda dore ko kugeza ubu, ikibuga rukumbi cya Stade Huye rufite na cyo giheruka kunengwa n’amakipe yo hanze yagikiniyeho, byatumye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] izongera kugikorera isuzuma.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.