Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi umunani

Published from Blogger Prime Android App

Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi umunani basoje amasezerano nyuma yo kuyifasha kwegukana shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa mbere bazamutse.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024 nibwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’abari abakozi bayo barimo abakinnyi ndetse n’abari bari muri komite nyobozi yayo.

Abakinnyi barekuwe n’iyi kipe ni ITANGISHAKA Claudine, NIYONSABA Jeanne, UWANYIRIGIRA Sifa, UWAMARIYA Diane, UWIRINGIYIMANA Rosine, KANKINDI Fatouma Micky & Judith Ochieng Atieno. 

Si abo gusa barekuwe na Rayon Sports WFC kuko yanatandukanye n’abari mu ikipe y’abatoza babiri aribo: Ramadhan NIZEYIMANA na Illuminé UWIMANA. 

Biteganyijwe ko Rayon Sports igomba gushyiramo abandi bashya kuko izaserukira u Rwanda mu mikino nyafurika.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.