Perezida Félix Tshisekedi yageze muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye umuhango wirahira rya mugenzi we Ramapfoza

Published from Blogger Prime Android App

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Perezida Félix Tshisekedi yageze muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye umuhango wirahira rya mugenzi we Ramapfoza riteganyijwe , kuri uyu wa gatatu, tariki ya 19 Kamena i Pretoria.

Uyu munyapolitiki wari umaze imyaka itanu ayobora Afurika y’Epfo atowe nyuma y’amasaha make ANC (African National Congress) yihuje na DA (Democratic Alliance) kugira ngo ashyireho guverinoma y’ubumwe bw’igihugu.

Muri Gashyantare umwaka ushize, Ramaphosa, Évariste Ndayishimiya na Tshisekedi bakoze inama y’inyabutatu i Addis Abeba muri Etiyopiya, ku bijyanye no kohereza ingabo z’umuryango w’iterambere ry’Afurika y’Epfo (SADC) mu burasirazuba bwa DRC. 

Byari mu nama ya 37 isanzwe y’abakuru b’ibihugu na guverinoma ibera mu murwa mukuru wa Etiyopiya. Aba bose uko ari batatu basanzwe bafitanye umubano wihariye.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo taliki 14 Kamena 2024 nibwo batoreye Cyril Matamela Ramaphosa kongera kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka itanu.Ibiro by’Inteko ya Afurika y’Epfo byasobanuye ko Ramaphosa wari uhagarariye ishyaka ANC yagize amajwi 283, mu gihe Julius Malema wa EEF utavuga rumwe n’ubutegetsi we yagize amajwi 44.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.