Hatangijwe igikorwa cyo gufasha Umufana uzwi cyane nka Mama Mukura.



Nyuma y’urukundo yakomeje kugaragariza ikipe ya Mukura VS n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mukanemeye Madeleine uzwi nka ‘Mama Mukura’ agiye kubakirwa inzu ndetse anafashwe guhindura ubuzima biciye mu bakunzi ba Siporo.

Ku wa Kane tariki ya 27 Kamena, ni bwo uwitwa Dr.Dash ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, yatangije igikorwa cy’ubukangurambaga bwiswe ‘Gusajisha neza Mama Mukura.’

Dr.Dash yavuze ko mu gihe habaho ubufatanye, cyanecyane biciye mu bakunzi ba Siporo n’abandi Banyarwanda bose bafite umutima wo gufasha, uyu mubyeyi yakubakirwa kandi agashajishwa neza.

Muri byinshi yavuze, yasabye abumva ko bashyigikira iki gikorwa, kumwegera bagahuza imbaraga. Yagize ati “Agomba gusaza neza kuko ibitekerezo afite ubona ko ari Intore. Hamwe na FPR-Inkotanyi ibi ni problème gérable.”

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Dr.Dash yagarutse ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter, avuga ko hari abatangiye kumwandikira bamubwira ko hari abakinira kuri uyu mubyeyi w’i Gisagara.

Yavuze ko hari abitwaza izina rye ariko bikarangira ‘Mama Mukura’ ntacyo abonye kandi nyamara izina rye ryakoreshejwe.

Dr.Dash yasoje avuga ko mu minsi ya vuba, uyu mubyeyi bagomba kumusajisha neza kandi bitazananirana. Yavuze ko uyu mubyeyi azubakirwa inzu kandi igashyirwamo ibikenerwa byose.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.