Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa agamije gukangura ubwonko bw’abana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa agamije gukangura ubwonko bw’abana kugira ngo bibafashe kugira ubumenyi ndetse n’Ubuzima mu mikurire yabo.
Ayo marushanwa yibanze mu gukora ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana bato bari mu marerero. Bimwe muri ibyo bikoresho ubuyobozi buvuga ko birimo kubanga imipira, gukora imidoka,
n'ibindi bitandukanye birimo kubanga imipira y’amaguru, gukora intebe mu bitiritiri, ibikombe, amasahane, ibiribwa, ibimera ndetse n’ibindi abana bakunze kubona iwabo aho batuye.
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ruhango Umukundwa Ladegonde, avuga ko hari inkingi eshanu abana bato bari mu ngo mbonezamikurire hirya no hino mu murenge, bakeneye gukura bazi.
Ati “Muri izo nkingi harimo Ubumenyi, Ubuzima, Uburezi, Isuku, Imirire ndetse no kurinda Umwana.” Avuga ko inkingi y’ubuzima n’Ubumenyi arizo nkingi zikomeye mu gukangura ubwonko bw’Umwana.
Umurezi mu irerero riherereye mu Murenge wa Bweramana, Ishimwe Clodette, avuga ko aya marushanwa yamufashije kunguka ubumenyi no kwishakira ibisubizo mu kubona imfashamyigisho zifasha abana gukunda isomo binyuze mu ukwikorera ibikoresho bitandukanye.
Ati “ Ndasaba bagenzi banjye kwita ku bana no kubakundisha amasomo y’ubugeni’ Ishimwe avuga ko ashimira Ubuyobozi bw’Igihugu by’Umwihariko Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Madame Jeannette Kagame wita ku burezi.”
Bazubagira Marie Jeanne wigisha muri ECD mu Murenge wa Ntongwe, avuga ko iyo ubwonko b’umwana bwakangutse bimufasha gukura neza mu bwenge ndetse no mu gihagararo. Ati: “‘Abarezi bo mu ngo mbonezamikurire bakeneye kongererwa ubumenyi kugira ngo bazajye baha abana amasomo bazi neza.”
Mu Karere ka Ruhango habarizwa ingo mbonezamikurire zirenga 800, abitabiriye amarushanwa ni abo mu Murenge wa Kinihira, Bweramana, Ntongwe, Byimana, ni uwa Mwendo.
No comments