Gorilla FC yatangaje Kirasa Alain nk'umutoza wayo wungirije!



Nyuma yo gutangaza umutoza mukuru wavuye muri Gasogi United, ikipe ya Gorilla FC izaba ifite umwungiriza uri gutangira umwuga w’ubutoza.

Mu minsi ishize ni bwo Kirasa Alain yatangajwe nk’umusimbura wa Jack Ivan Minnaert mu kipe ya Gorilla FC ya Hadji Mudaheranwa Yussuf.

Amakuru yizewe atugeraho, ni uko Sibomana Abouba wakiniye iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino, ari we uzaba ari umutoza wungirije muri Gorilla FC.

Abouba uri gutangira umwuga w’ubutoza, azafatanya na Kirasa gufasha iyi kipe kuzaba iri mu zihanganye aho kuba izaba irwanira kutajya mu Cyiciro cya Kabiri nk’uko byagenze mu mwaka ushize 2023-2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.