Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yatangaje ko igihugu cye kidateganya gufungura imipaka yacyo n’u Rwanda




Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangaje ko igihugu cye kidateganya gufungura imipaka yacyo n’u Rwanda, mu gihe cyose rutaragishyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka icyenda ishize.

Shingiro yabitangarije mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bo muri Guverinoma y’u Burundi bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo u Burundi bwongeye gufunga imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma y’umwaka urenga bwarayifunguye.

Gitega ivuga ko icyemezo cyo gufunga iyi mipaka cyaturutse ku gitero inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zagabye ahitwa mu Gatumba ho mu ntara ya Bubanza, hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gitero cyo mu Ukuboza 2023 RED-Tabara yigambye kucyiciramo abasirikare icyenda n’umupolisi umwe, mu gihe Leta y’u Burundi yo ivuga ko abishwe ari abasivile babarirwa muri 20.

Minisitiri Albert Shingiro yabwiye abanyamakuru ko RED-Tabara ishyigikiwe n’abagerageje guhirika Nkurunziza "bacumbikiwe ndetse banagaburirwa n’u Rwanda".

Yavuze ko mu gihe cyose Kigali itarabashyikiriza Gitega ngo bagezwe imbere y’ubutabera imipaka ihuza ibihugu byombi itazigera ifungurwa.

Ati: "Na n’ubu rero turacyategereje ko baduha abo bantu bashatse guhirika ubutegetsi muri 2015, tukibaza ko banabaduhaye uyu munsi nyuma y’umunota umwe twahita dufungura iyo mipaka. Murumva ko tutafungura imipaka hakiriho abanzi bari muri icyo gihugu bahora batera biciye ku mutwe w’iterabwoba wa RED-Tabara".

Yunzemo ati: "Muri make rero imigenderanire hagati y’u Rwanda nayigereranya n’ihindagurika ry’ibihe, hari ubwo hagwa imvura nyinshi y’amahindu abantu bakanyagirwa, bagatoha; n’igihe hava izuba hakaza akayaga keza, abantu bakabana neza. 

Nta mvura idahita hazagera igihe imigenderanire hagati y’ibihugu byacu byombi imere neza, cyane nibaduha abo bantu ni bwo dushobora gufungura imipaka".

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.