Burundi: Umupasiteri wo mu itorero rya Metodiste Libre yafunzwe akekwaho kuneka igihugu cye.

 


Amon Binagana, umushumba w’itorero rya Metodiste ryigenga rya Kajaga muri komini ya Mutimbuzi, intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi, afungiwe i Kirundo (mu majyaruguru) kuva muri Gicurasi. Arashinjwa ubutasi, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano .

Uregwa ahakana ibirego ashinjwa, mu gihe umuryango ushinja ubucamanza i Kirundo gushaka gusa kumukuramo amafaranga.

Pasiteri Amon Binagana afungiwe kuva ku itariki ya 30 Gicurasi 2024 ku biro by’ubushinjacyaha bwa Kirundo, nk’uko bivugwa na bene wabo. Yahimuriweyo nyuma yo kumara iminsi 9 muri kasho y’abapolisi bo mu ntara.

Abatangabuhamya bati “We n’undi mushumba bari bagiye mu butumwa bw’ivugabutumwa i Kirundo. Ageze mu rugo rw’umucuruzi Bitanagira, Pasiteri Amon Binagana yarafashwe. ”

Umugore w’uyu mucuruzi, iwe hafatiwe toni ebyiri za kawa ku itariki ya 21 Gicurasi, ni umwe mu bagize Itorero rya Metodiste Ryigenga.

Amakuru agera kuri SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru, avuga ko iperereza ryakekagaho Pasiteri Amon Binagana kuba Umunyarwanda.

“Mu kiganiro, abapolisi n’ubutasi batekereje ko Binagana ari Umunyarwanda. Mubyukuri, afite imivugire y’Abanyamulenge iyo avuga, ” uyu ni umutangabuhamya wari uri aho yafatiwe.

Amakuru aturuka muri polisi avuga ati: “Pasiteri yerekanye ibyangombwa bye kugira ngo yiregure, biba iby’ubusa.”

Ati: “Yatanze kopi y’irangamuntu ye. Ariko abapolisi n’abashinzwe iperereza bakekaga ko yakoresheje impapuro mpimbano. Icyakora, nyuma yo kugenzura, byagaragaye ko inyandiko yatanzwe n’inzego zibishinzwe. Ntabwo tuzi impamvu akomeje gufungwa. "

Abavandimwe be bavuga ko Amon Binagana ari Umurundi wavukiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Yatashye mu 2000 mbere yo gutura i Kajaga aho akora nk’umushumba mu itorero rya Metodiste Ryigenga.

Ibyangombwa bye byerekanye ko yabihawe mu 2003 na Minisiteri yari ishinzwe gucyura impunzi icyo gihe iyobowe na Françoise Ngendahayo.

Amakuru ava mu bucamanza i Kirundo ngo yerekana ko ibirego Binagana aregwa bidafite ishingiro nk’uko SOS Médias Burundi ikomeza ivuga.

Ati: “Umushinjacyaha aratinza uru rubanza gusa kugira ngo abone amafaranga kuri uyu mushumba. Twese tuzi ko uyu ari umuco usuzuguritse abantu bitabaza kugira ngo bikungahaze mu buryo butemewe n’amategeko. ”

Ku itariki ya 6 Kamena, Amon Binagana yagaragaye mu ruhame mu rukiko rwisumbuye rwa Kirundo. Icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa Mbere, itariki 10 Kamena, nk’uko SOS Médias Burundi yabitangaje.

Abacamanza bo muri Kirundo ngo barinuba bagira bati: "Mu by’ukuri birasekeje, twamenye ko umushinjacyaha n’umwungirije ndetse na perezida w’intebe mu rubanza rwo ku wa Kane basabye ruswa uyu mushumba".

Umwe mu badepite utabona impamvu y’ifungwa ry’uyu mukozi w’Imana agira ati: "Uru rubanza rwagizwe politiki ariko umushinjacyaha nta ngingo rufite zemeza."

Ntabwo bwari ubwa mbere Pasiteri Amon Binagana agiye i Kirundo mu bikorwa bye bya gikirisito.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.