Kwamamaza

APR FC iravugwaho kuzana abakinnyi 4 bashya mu rwego rwo kwitegura shampiyona y'umwaka wa 2024/2025

 


Ikipe ya APR FC iravugwaho kuzana abakinnyi bane b’Abanyarwanda barimo umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad.

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2023/2024, ikipe y’Ingabo yegukanye igikombe cya shampiyona, yahise itangira gutegura umwaka wa 2024/2025.

Nyuma yo kumenyesha bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda ko itazakomezanya na bo mu mwaka utaha w’imikino, APR FC iravugwamo abandi bane bakina imbere mu Gihugu.

Biravugwa ko abakinnyi barimo Mugiraneza Froduard, Muhawenayo Gad, Byiringiro Gilbert, Ishimwe Jean Rène, bazatangira imyitozo muri iyi kipe y’Ingabo ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena.

Uretse aba kandi, undi ushobora kuzagaruka muri iyi kipe, ni Manishimwe Emmanuel ushobora gutandukana na FAR Rabat yo muri Maroc.

Abakinnyi b’Abanyarwanda bivugwa ko iyi kipe itazakomezanya na bo, harimo Ishimwe Christian, Ombolenga Fitina, Rwabuhihi Placide, Kwitonda Alain n’abandi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.