Kigali: Ubushakashatsi bwagaragaje ko 73% bavuga Ikinyarwanda bakivanga n'izindi ndimi. Byaba biterwa n'iki?
Abaturiye Kigali 73% bagaragaje ko ubusirimu, kwisanisha n’abavuga rikumvikana, n’ubumenyi buke biri mu bituma bahitamo kuvanga indimi iyo bari kuvuga Ikinyarwanda.
Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’indimi zemewe mu butegesti ahahurira abantu benshi muri Kigali.
Ni ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Ubu bushakashatsi kandi bwashingiye ku kwitegereza ubutumwa bwanditse ku mazina y’inzu ziri mu mujyi wa Kigali, ibyapa biyobora abantu ku muhanda no mu migenderano, ibyapa byamamaza, n’amatangazo amanitse ahatangirwa serivisi za Leta n’iz’abikorera.
Bamwe mu bavuga Ikinyarwanda bakivangamo izindi ndimi bakumva ntacyo bitwaye mu gihe bigoye kuba wakumva Umunyarwanda uvuga Icyongereza akivangamo Ikinyarwanda cyangwa uvuga Igifaransa akivangamo Ikinyarwanda.
Mu babajijwe muri ubu bushakashatsi, 73% bemeye ko bavuga bavanga indimi mu gihe 27% bavuze ko batazivanga.
Mu bavanga indimi , 33% bavuze ko babiterwa no kwisanisha, 23% bavuga ko babiterwa n’uko babona ntacyo bitwaye, 20% bavuga ko babiterwa n’ubumenyi buke ku Kinyarwanda naho 15,2% bavuze ko babiterwa n’uko bumva ari ubusirimu.
Mu babajijwe kandi 8,8% bavuze ko bavanga indimi kuko bumva ko kuzivanga bigaragaza ubuhanga.
Intebe y’Inteko yungirije mu Nteko y’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ururimi n’umuco yavuze ko kuba Abanyarwanda 42% badasobanukirwa ubutumwa bwanditswe ku byapa ari ikibazo.
Ati “Ikindi twabonye giteye impungenge ni ijanisha rinini rigaragaza ko Ikinyarwanda kivangirwa n’izindi ndimi bishingiye ahanini ku guhinyura, aho bamwe bavuga ngo kuvanga indimi nta kibazo kirimo, abandi bakavuga ngo ni ukugaragaza ubusirimu, abandi bakavuga ko ni ukwisanisha n’abavanga indimi ugasanga izo mpamvu zose zishingiye ku kudaha agaciro uririmi rw’Ikinyarwanda”.
Uwiringiyimana avuga ko Ikinyarwanda kiri mu ndimi zikomeye mu Isi ndetse zidashobora no gucika bitewe n’uko umubare w’abakivuga ugenda wiyongera aho kugabanuka.
Ibarura riheruka ryagaragaje ko kuva mu 2012 kugera mu 2022 abavuga Ikinyarwanda biyongereyeho 6%, bagera kuri 99,7%.
Mu ndimi 7100 zivuga mu bihugu 220 ku Isi, Ikinyarwanda kiri mu ndimi 60 zifite igihugu, kikaza ku mwanya wa gatatu muri Afurika.
No comments