Brad Pitt yarakajwe n’umukobwa we wanze izina rye

Published from Blogger Prime Android App

Umwe mu bana ba Brad Pitt na Angelina Jolie yajyanye impapuro mu nkiko asaba gukurwaho izina rya se "Pitt" mu mazina ye.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 ubusanzwe witwa Shiloh Jolie-Pitt, yanze izina rya se, bikaba ari ikimenyetso k’igihe kinini amaze adahuza na se, biturutse ku mibanire ye na Angelina Jolie.

Impapuro z’ubusabe bw’uyu mukobwa yazishyikirije urukiko tariki 27 Gicurasi ku isabukuru ye y’imyaka 18.Impapuro yagejeje mu rukiko, zigaragaza ko ashaka kwitwa Shiloh Nouvel Jolie, aho kwitwa Shiloh Nouvel Jolie-Pitt.

Ibi byaje nyuma y’uko Angelina Jolie na Brad Pitt bamaze igihe bahurira mu nkiko baburana imanza zirimo n’urwo Brad Pitt yaregwagamo guhohotera Jolie n’abana babo.

Brad Pitt na Angelina Jolie babyaranye Shiloh n’abana b’impanga Vivienne na Knox tutibagiwe n’abandi bana babiri b’abahungu barera barimo Maddox, Pax, ndetse na mushiki wabo Zahara.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.