Kwamamaza

RDC haravugwa igitero cy'abarwanyi ba ADF mu gace ka Beni cyahitanye abarenga 40

Published from Blogger Prime Android App

Kuva kuwa kabiri kugeza kuwa Gatanu tariki 7 Kamena 2024, umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abaturage 72 mu gace ka Beni gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igitero ADF yagabye igitero mu gace ka Masala, yica abasivile 42. Ni mu gihe mu minsi ine yari yabanje yari yishe abandi 30 mu duce dutandukanye.

Muri ibyo bitero kandi hatwitswe inzu nyinshi z’abaturage, abafite ibinyabiziga nka moto biribwa.

Radio Okapi yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ku bufatanye n’iza Uganda (UPDF) bageze aho ubwicanyi bwabereye kuri uyu wa Gatandatu.

Nibura guhera muri Gicurasi uyu mwaka, abaturage 123 ba Beni bishwe na ADF.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.