Amavubi yagumye ku mwanya umwe ku rutonde rwa FIFA



Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yisanze ntacyahindutse ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rusohoka buri kwezi aho ruba rwerekana uko amakipe akurikirana mu kwitwara neza.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024 nibwo hasohotse urutonde rushya maze ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yisanganga ku mwanya wa 131 yari ariho mu kwezi gushize.

Muri Mata Amavubi yari yamunutseho imyanya ibiri iva ku mwanya wa 133 igera ku mwanya wa 131 n’amanota 1112.44 ku rutonde rwa FIFA.

U Rwanda ntirwatirimutse kuko rwagumye ku mwanya wa 131 gusa rwiyongeyeho mu manota aho rwagize 1114.15 ruvuye ku manota 1112.44.

Ukwiyongera kw’aya manota kwaturutse mu mikino yo mu kwezi kwa Kamena, aho ikipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri iyi mikino Amavubi yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wabereye Côte d’Ivoire ndetse atsinda Lesotho igitego 1-0 cyatsinzwe na Jojea Kwizera mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo.

Kugeza ku munsi wa kane, u Rwanda ni rwo ruyoboye itsinda n’amanota arindwi runganya na Bénin ndetse na Afurika y’Epfo.

Si u Rwanda rwonyine rutatirimutse dore ko n’ibihugu 10 bya mbere ku Isi bitatirimutse, aho urutonde ruyobowe na Argentine ikurikiwe n’u Bufaransa, u Bubiligi, Brésil, u Bwongereza, Portugal, u Buholandi, Espagne, Croatia n’u Butaliyani.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 12), Sénégal (18), Misiri (36), Côte d’Ivoire (37) Nigeria (38), Tunisia (41), Algeria (44), Cameroun (49), Mali (50), Cameroun (51), Afurika y’Epfo (59).

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 61, Uganda (94), Kenya (108), Tanzania (114) n’u Burundi (140).

Biteganyijwe ko urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 18 Nyakanga 2024

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.