Kwamamaza

Abapolisi b’u Rwanda 240 bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbyemuri Sudani y’Epfo

Published from Blogger Prime Android App

Abapolisi b’u Rwanda 240 bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho bazasimbura abari bamazeyo umwaka.

Aba bapolisi bazerekeza aho bita ’Malakal’ muri Sudani y’Epfo.
Mbere yo kugenda, baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, abasaba kuzarangwa n’indangagaciro Nyarwanda muri ubwo butumwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko CG Felix Namuhoranye yabonanye n’aba bapolisi kugira ngo abagezeho impanuro.

Yakomeje avuga ko impanuro bahawe zishingiye ku gukora inshingano zibajyanye kinyamwuga.

Ati “Gukorana ikinyabupfura n’umurava, kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda. Gukorana n’abandi baturutse mu bindi bihugu neza. Kumenya no gusobanukirwa inshingano zabo nk’uko ziteganyijwe n’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.”

Biteganyijwe ko bazerekeza muri Sudani y’Epfo ku wa 12 Kamena 2024 aho bazaba bayobowe na ACP Nelson Bugingo.

Nubwo abo bapolisi batwara ibendera ry’u Rwanda ariko bazambara ibirango by’Umuryango w’Abibumbye kuko baba bakora inshingano bahabwa n’uhagarariye Loni.

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko mu bindi aba bapolisi basabwe harimo gukorana neza n’Abanyarwanda bazasanga muri ibi bihugu bagiye gukoreramo akazi.

Biteganyijwe ko ubutumwa bw’aba bapolisi buzamara umwaka nyuma bakagaruka mu Rwanda.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.