RDCongo: Amakuru avuga ko ibisasu bibiri by'imbunda ziremeye byaguye mu mujyi wa Kanyabayonga
Umuriro w’ibibunda biremereye , wumvikanye mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 10 Kamena ukikije umujyi wa Kanyabayonga, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ingabo za Kongo (FARDC), zahanganye n’inyeshyamba za M23 kuva mu gitondo cya kare mu gace kari hagati ya teritwari ya Rutshuru mu majyaruguru n’iya Lubero mu majyepfo.
Amakuru avuga ko ibisasu bibiri bya byaguye mu mujyi wa Kanyabayonga, biturutse mu cyerekezo kimwe. Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, muri aka karere hashize ibyumweru bibiri habaye imirwano. Uru rusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu masaha y’igitondo, rukomeza mu masha y’igicamunsi.
Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) n’iz’abarwanyi ba M23 zikomeje kurebana ay’ingwe bamwe bashaka gutsimbura abandi muri uyu mujyi.
No comments