RDCongo: Amakuru avuga ko ibisasu bibiri by'imbunda ziremeye byaguye mu mujyi wa Kanyabayonga

Published from Blogger Prime Android App

Umuriro w’ibibunda biremereye , wumvikanye mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 10 Kamena ukikije umujyi wa Kanyabayonga, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ingabo za Kongo (FARDC), zahanganye n’inyeshyamba za M23 kuva mu gitondo cya kare mu gace kari hagati ya teritwari ya Rutshuru mu majyaruguru n’iya Lubero mu majyepfo.

Amakuru avuga ko ibisasu bibiri bya byaguye mu mujyi wa Kanyabayonga, biturutse mu cyerekezo kimwe. Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, muri aka karere hashize ibyumweru bibiri habaye imirwano. Uru rusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu masaha y’igitondo, rukomeza mu masha y’igicamunsi.

Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) n’iz’abarwanyi ba M23 zikomeje kurebana ay’ingwe bamwe bashaka gutsimbura abandi muri uyu mujyi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.