Ubushyamirane bwa Amerika na Iran: Amerika yihanije Loni ku kibazo cy’Umuyoboro wa Hormuz

 

Amerika yihanije Loni

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Umuryango w’Abibumbye (Loni) uzafatwa nk’utagira akamaro niba udashoboye guhagarika Iran mu bikorwa byo gufunga Umuyoboro wa Hormuz. Uyu muyoboro ni inzira y’ingenzi ku bwato butwara ibikomoka kuri peteroli ku isi yose.

Inkomoko y’ikibazo n’umushinga 'Project Freedom' 

Intambara yeruye yahuje Amerika na Israel kuri Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Iran yahise ifunga umuyoboro wa Hormuz kugira ngo ishyire igitutu ku muryango mpuzamahanga ngo uhagarike ibitero i Tehran. 

Perezida Donald Trump yatangije ‘Project Freedom’, aho ingabo za Amerika zagombaga kuyobora ubwato muri uyu muyoboro, ariko uyu mushinga wahagaritswe nyuma y’umunsi umwe gusa kugira ngo hatangizwe ibiganiro by’amahoro.

Isaba rya Marco Rubio n’iterabwoba rya Iran 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yasabye Loni gutsimbarara kuri Iran ikareka kurasa ku bwato bw’ubucuruzi, ikuraho ibisasu yateze mu mazi (mines), kandi ikanemerera ibikorwa by’ubutabazi.

 Rubio yavuze ko niba Loni idashoboye gukemura iki kibazo, nta kamaro yaba ifite. Ku rundi ruhande, Iran yishongoye ivuga ko yarashe ubwato bwinshi bwarenze umurongo ntarengwa, inaburira Amerika ko nibavogera ibice igenzura bazaraswa.

Icyizere mu biganiro by’amahoro 

Kuva muri Mata 2026, amakipe yombi ari mu biganiro by’amahoro biyoborwa na Pakistan. Perezida Trump yatangaje ko hamaze guterwa intambwe ikomeye iganisha ku masezerano y’amahoro arambye.

 Agahenge karakomeza: Amerika na Iran bongeye kumvana imitsi binyuze muri 'Project Freedom' 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.