Karasira Aimable 'Prof Nigga' agiye gufungurwa nyuma y'imyaka itanu yari yakatiwe

Karasira Aimable 'Prof Nigga


Uzaramba Karasira Aimable, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaza kumenyekana cyane mu muziki nka Professor Nigga, biteganyijwe ko arekurwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026. 

Ibi bije nyuma y’uko arangije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru.

Urugendo rw'ubutabera n'ibyaha yahamijwe

Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021. Ku wa 30 Nzeri 2025, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruri i Nyanza rwamuhamije icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda.

 Nubwo Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30 bumurega ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside, iyezandonke, n’ibihuha, Urukiko rwasanze ahamwa n’icyaha cy’amacakubiri rumukatira imyaka itanu.

Iyirekurwa n'ubujurire

Ubuyobozi bw’Igororero rya Nyarugenge bwemeje ko Karasira yarangije igihano cye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026 hashingiwe ku mibarwa y’iminsi mu magororero. 

Nubwo Ubushinjacyaha bwajuririye igihano cy’imyaka itanu, Me Gashema Felicien uburanira Karasira yagaragaje ko ubujurire bidakumira ifungurwa rye, bityo akazaburana urubanza rwo mu bujurire ari hanze.

Karasira Aimable yibukwa nk’umwarimu wigishije benshi mu bahanga mu by’ikoranabuhanga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ndetse n’umuhanzi wubatse izina muri Hip hop kuva mu 2010.

 Agahenge karakomeza: Amerika na Iran bongeye kumvana imitsi binyuze muri 'Project Freedom' 

No comments

IZIHERUKA

Karasira Aimable 'Prof Nigga' agiye gufungurwa nyuma y'imyaka itanu yari yakatiwe

Uzaramba Karasira Aimable, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaza kumenyekana cyane mu muziki nka Professor Nigga, biteganyijwe ...

Powered by Blogger.